Muri iyi post y’uyu munsi naguteguriye bimwe mu bintu wakora
ugahorana impumuro nziza buri gihe.
1.
Oga mu musatsi
Gira routine yo kwoga mu musatsi byibura rimwe mu cyumweru
kandi ugire shampoo yawe ihumura neza, urekana naza shampoo z’igihumbi musanga
muri saloon zi Kigali, shaka shampoo ihumura neza idatera imvuvu, ushake na
hair oil nziza ihumura neza. Ikindi jya woza bonnet yawe kuko iyo bonnet ifite
impumuro mbi n’imisatsi nuko.
2.
Isabune ukaraba ku mubiri
Karaba isabune nziza kandi ihumura neza, banza woge bar soap
yawe cg indi sabune ukunda ubundi ukurikizeho indi shower gel or mousse
bihumura neza. Body wash wakaraba iyariyo yose sindi buguhitiremo ariko ugomba
kugira isabune 2 zo ku mubiri ubundi ugakora double cleansing ushobora no
kugira eshatu.
3.
Inywa amazi
Amazi tunywa cg ibyo kurya turya nabyo bifasha mugutuma
duhumura neza naturally. Nywa amazi ahagije ushoboye kujya ugendana icupa
ryamazi byaba ari byiza, ubashije kugura amazi yo kunywa uri mukazi nabyo ni
byiza kurushaho.
4.
Isuku yo mu kanwa
Oza amenyo, ururimi byibura kabiri ku munsi, ushobora no
kugira mouth wash ukajya uyikoresha
nyuma yo kurya tuvuge wasohotse ushobora nko kuyikoresha nyuma yo kurya
nk’ifi cg ushobora guhekenya shikarete. (mouth wash igira amategeko uze
kutubwira muri comment niba ari bibi kuyikoresha buri munsi). Niba ufite ikibazo
mu kanwa jya kwivuza.
5.
Ogosha mu kwaha
Mu kwaha koresha deodorant ihumura neza (mu kwaha ntabwo
bahatera perfume, ubushyuhe bwo mu kwaha hamwe n’ibyuya bishobora guhura na
perfume bigakora indi mpumuro itabaho) nijoro oga cg woze mu kwaha honyine
rarana deodorant ikindi jya ureka deodorant ibanze yume mbere yo kwa mbara. Jya
wogosha buri uko ubonye ubucakwaha bwabaye bwinshi kuko nabwo bubika ibyuya.
6.
Isuku mu myanya y’ibanga
Nyura kuri post zabanje umenye uburyo wakwita kwisuku
yahariya hepfo mu myanya yacu y’ibanga. Igihe uri kwoga jya woza hagati amabuno
ahurira jya uhanyuza agasabune, ntukibagirwe kwoga nahandi hantu hihishe ku
matwi, umukondo, munsi y’amabere,…
7.
Body lotion
Body lotion yawe igomba kuba ihumura neza, reka gukoresha
products zanditseho for men naho ubundi uzisanga uri guhumura nka Damascene. Koresha
products nziza ureke zimwe mukoresha zaciwe zirimo ibidafitiye uruhu akamaro
kuko akenshi zishobora no guhindura uburyo wahumuraga.
8.
Ibihumuza
Koresha body spray na perfume imara umwanya ku ruhu, kandi
banza body oil ahantu ugiye kuyitera bizagufasha ko ihamara umwanya munini. Reka
kubika products zawe kw’idirishya, yewe na skincare products iyo uzibitse kw’idirishya
zigahura n’izuba ziba expired mbere y’igihe. Niba utazibika mu kabati fata ibag
ubikemo products zawe ubundi uzi manike mu cyumba cyawe.
Tubwire muri comments uko wakiriye ino post, ubaye hari aga
perfume kari gutuma uhumura nka princess katubwire muri comments ushireho na
price yako uraba ufashije benshi.
Ndabakunda!
Very interesting gusa waduha urugero za mousse uzi zihumura nesa
It’s very interested Thank you so much
Post zawe ziri useful rwose ❤️
Very very interested
Thank you
Akabazo kuri deodorant mukwaha
Gukoresha Roll on zo nimbi?
roll on deodorant cg izo ba sprayinga ntakibazo kuzikoresha mu kwaha gusa si byiza gusangira roll on kuko ushobora gusanga bacteri zivuye kuri umwe zikajya kuwundi ugasanga ufite impumuro itari nziza.
Thank you 🥰, watubwiye mousse nziza ihumura neza.
You’re a life saver p
Dove shower gel ihumura neza