1.
Ita ku muzi w’ikibazo.
Ufite ibiheri ukaba uhugiye mu mavuta ntuzi ikibigutera? Biragoye
cyane ko byashira niba utazi ikibigutera. Ni ibyo kurya? Ni umusego uraraho? Ni
hormone? Si ibyo gusa n’ibindi bibazo niba utazi ikibigutera biragoye kuzagira
uruhu rwiza.
2.
Products kuba ihenze nibivuze ko izakora
ibitangaza
Miracle products ni just marketing terms na medical grade, dermatology
tested, natural izo terme zose ni uburyo bwo gukina na psychology y’umukiriya. Niba
ubonye expensive products zigufasha ni sawa ariko nanone nizo zigira pirate
nyinshi jya witonda cyane nujya kugura.
3.
Menya neza skin type yawe
Kumenya skin type yawe niba ari dry, oil, normal cg combo
bizagufasha mu rugendo rwo gutangira kumenya uko bita ku ruhu.
4.
Ambara sunscreen
Biragoye cyane ko wagira uruhu rwiza kandi utajya wirinda ingaruka
imirasire y’izuba igira ku ruhu rwawe. Mbese bimeze nko kubaka inzu idafite
foundation noneho isakaro nturizirike ngo rikomere umwanya uwari wo wose
umuyaga uraritwara.
5.
Wikoresha scrub mu maso, wikoresha acids nta
bumenyi
Scrub ko twazisize muri 2019 tutaramenya neza ama exfoliating
toner, wowe uracyakoresha scrub gute koko. Reka gukoresha ama acids nabi
utazisanga ufite warangije skin barrier yawe ku buryo byagufata igihe kinini
kwongera ku rugarura. I repeat rekana na scrubs zo mu maso uri guha uruhu rwawe
stress, reka ibi biroso biri soft muharaye kwikubisha mu maso, uruhu rwo mu
maso jya urwitaho nk’uri kwita ku mwana w’uruhinja. Noneho biratangaje kubona
ahantu mukoresha facials muri iyi minsi aribo bakuba mu maso n’uturoso, harya
muba muri gukuba iki?
6.
Jya wumva inama z’umucuruzi, professional or
dermatologist
Nshuti niba uguze products ku mucuruzi ukamubaza ngo ese
glycolic acids ni iki? Ukumva atangiye kurya iminwa ngo oh ni acids bakura mu
gisheke hhh rekana nuwo mucuruzi abanze ajye kwiga, niba ubajije ahantu wagiye
gukorera facials impamvu bari gukoresha akaroso bagukuba mu maso bagatangira ku
kubwira ngo oh urabona skin yawe iri clogged, double cleansing ntihagije, oh
waje wisize make up rekana nabo they are not professional. Gurira products
ahantu bazi ibyo bakora, ikindi skin yawe ntabwo ari iyo kwigiraho uko bakora
facials.
7.
Ntukeneye skincare routine ifite 10 steps
Niba ufite ubushobozi ushobora kugira products nyinshi cyane.
Niba ukoresha retinol ntabwo ukeneye peptides ark wazigira zose ubaye ufite
ubushobozi. Ntukeneye kugira toner 5 sinzi izi balancinga ph, izongera
hydration, treatments, izi brightening … ariko bidakuyeho ko ufite ubushobozi
wabigira byose ariko niba ntabwo wikwumva ko wasigaye. Ubundi simple routine
ya mu gitondo iba igizwe na cleanser, moisturizer na sunscreen. Naho ku
mugoroba double cleansing, exfoliation niba ikenewe, hamwe na moisturizer. ( niba
waratangiye gukora antiaging skincare ushobora guhita wongeraho retinol
ukarenzaho indi moisturizer)
8.
Rekana na trends
Sinzi hagezweho snail mucin nguwo wowe urisize, hagezweho
kojie nguwo, hagezweho collagen nguwo, sinzi set za vitamin c nguwo. Trends simbi
ariko jya ubanza umenye impamvu iri inyuma y’iyo trends ese koko ni ngombwa irakenewe?
Izamfasha? …
9.
Consistency
Niba ukora skincare uyu munsi ejo ukaruhuka yooh uri
kwangiza amafrw, niba ukoresha products nyuma y’icyumweru ukazihindura yoooh
nta skincare uri gukora, niba urambirwa vuba yoooh urababaje hhh.
10. Ita
kuri wowe w’imbere
Irya neza, ita kuri hormone zawe, ruhuka bihagije, kora sports,
rekana na toxic relationships, iga kwegerana n’Imana yawe, gabanya inzoga,ikawa
n’itabi, gabanya expectations ugira ku bantu, tangira business kuko
ntiwakwiyitaho nta mafrw ufite kandi ntanuzayaguha, reka izo sex zitakubaka
ahubwo zituma mu buryo buri spiritual uhorana inyatsi zabo bantu mubonana, gabanya
urwago n’ishyari biri mu mutima wawe kuko bituma umwanya wawe wo gutekereza
ibyiza ugabanuka kandi ntiwanabona imigisha umutima wawe ukizitiwe.
nsigira comments hasi, comments yawe ivuze ikintu kinini kuri uyu mwuga wo kwandika.
Muri ab'agaciro, Imana ijye ibaha umugisha ku nama nziza muduha❤️
Urakoze kunama udahema kuduha kuri skincare nonese mumaso twahakaraba dukoresheje iki ? Utu du silcon brush haricyo twaba dutwaye kudukarabisha mumaso ? Nonese toner yo niki cyiza cyogukoresha mukiyisiga ? Thanks
I love this!!!! Bless you ❤️
Be abundantly blessed ❤️
uruhu rwacu rwo mu maso ruroroshye cyane, ruri sensitive kuri bamwe, hari nabafite acne prone ni byiza gukoresha intoki zawe uhakaraba kurenza gukoresha ikindi kintu. toner hari izo bakoresha udutambaro ugasukaho ukihanagura mu maso hari nizindi wisigisha intoki bidasaba guhanagura mu maso.
thank you too, ibyiza biri imbere
Nukuri uri umugisha kuri benshiii Allah ajye akongerera ubumenyi kd akomeze akwagure muri byose
Thank you so much ❤️❤️ uradufasha cyane
God bless you
I think the 10th point is the best🥳
Yakweli urakoze pe. Utubwiye ibintu byiza
You are the best💗
Blessings over blessings. Haribyinshi nahinduye kubera inama zawe.
Urakoze cyaneee ❤️❤️❤️Step10🔥🔥
Thanks a lots it’s the 7th & 10th Point for me 😍
Kukugira ni umugisha Urimwiza ukwiriye ibyiza Kandi nkunda ukuri kuri muri wowe uvugana Yakweli 😍😍
Nonese nigute wakoresha retinol ?
Urakoze cyaneeee kunama nziza cyaneee uduhaye be blessed ❤️
Be blessed Yakwe❤️I personally love you
blessing @yakweli
Thank you 💗💗💗
Ukora akazi keza pe! Ufasha imbaga.
Urakoze kudusangiza ubu bumenyi ningirakamaro
Inama nzizaa pee!! Imana iguhe umugisha. Nsanze Nkeneye toner, nayibona gute?? Urakoze cyane.