Retinol ubundi ni iki?
Retinol irindi zia ryayo ni vitamin A ikozwe mu buryo
butandukanye serum, eye cream, cream cg mu buryo bwa lotion ishobora kandi
kuboneka mu buryo bw’imiti na supplements ikaba ifasha mu gutuma uruhu rudasaza
vuba, akuraho iminkanyari, akuraho ibiheri byananiranye kwirabura kwa hato na
hato guterwa no gukura kw’uruhu. Iyo ugize amahirwe ukabona quality nziza iguha
glass skin nziza cyane mbese itinza gukura kw’uruhu rwawe. amoko ya retinol
Retinol ikoreshwa ite?
Retinol ikoreshwa ninjoro kandi ugakoresha gake cyane hagati
ya 0.25g kugeza kuri 0.5g mbese gake karahagije bitewe nuburyo uruhu rwawe
rutorera retinol ukagakwirakwiza mu maso ari utudomo twinshi ubundi ukaza
kwisiga hose (nzabereka uburyo nisiga retinol). Niba aribwo ugitangira
gukoresha retinol cg uruhu rwawe rukunze kugira irritation iyo wisize retinol koresha
sandwich method kugira ngo bigufashe kugabanya irritation retinol ishobora
kukuzanira.
Retinol biba byiza kuyisiga ku ruhu rwumye bitari kumwe
tugushishikariza gukoresha amavuta yawe uruhu rusa nkaho rugitose; impamvu nuko
skin iri damp igitose ishobora kugabanyiriza ubushobozi retinol, cg ikindi
kuyisiga ku ruhu rugitose bishobora gutuma retinol igera kure mbese yinjira mu
ruhu kurwego ruri hejuru bikaba impamvu yo kwiyongera irritation n’ibyago byo
gutwikwa n’izuba umunsi ukurikiyeho.
Ikibazo cya 2:
Ikibazo cya mbere twaragisubije niba warabajije ikibazo
kijyanye na in grown hair urebe kuri youtube ku musozo urabonaho iyo video.
Retinol ntabwo ihenda biterwa urugero nka retinol z’umuti
izi wandikirwa na muganga tretinoin, adapalene… zigura hagati ya 2000 rwf na
3000 rwf. kanda usome ino post ijyanye na retinol zo miti Naho izindi ziri cosmetic zigura nka products zindi za skincare
bisanzwe hagati ya 20k na 100k wabona retinol ijyanye nubushobozi bwawe,
ushobora guhera kuri zimwe za the ordinary ariko retinol iri hejuru ya 1%
ahenshi zaraciwe rero imwe ya the ordinary retinol 1% in squalane ntabwo
nakugira inama yo kuzikoresha.
Igihe uguze products nkizi kandi ukeneye ko zikurinda
kuzana wrinkles jya ugerageza uhahire ahantu hizewe kuko hari ubwo ugura ngo
nuko ihendutse ugasanga ntakintu kirimo. Icyiza cya retinol zihagazeho zirakora
kandi ziraramba mu mwaka ushobora gukenera izitari hejuru yeshatu.
Ese ugeze hagati retinol ukayireka byagenda bite?
Retinol iyo uyiretse ubwo ukenera indi antiaging kuko urumva
icyo wirindaga ntuba uri kugikora. Ikindi igihe uretse retinol ukazayisubiraho
uruhu rutangira bushyashya mbese uba umeze nkaho aribwo ugitangira gukoresha
retinol na irritation zitangira bushyashya.
Ikibazo 3. Ese ninde utemerewe retinol?
Retinol guhera ku myaka 25 wayikoresha kuko uko dukura niko
collagen igenda igabanuka retinol rero iri mu byongera retinol kandi ikanafasha
gutuma uruhu rusaneza rukanyerera kuko ifasha mwikorwa rya cells nshya ikindi
ifasha mu gutuma uruhu rusa neza.
Ku bantu batwite cg bonsa retinol si nziza kuko retinol ku
mugore utwite ishobora gutuma abyara umwana ufite ubumuga bw’ingingo, ufite
ibibazo mu bwoko cg ku mutima. Ku bagore bonsa nicyo kimwe kuko retinol yinjira
mu maraso ikaba yagera mu mashereka nabwo too much vitamin A yagira ingaruka ku
mikurire y’umwana ikindi abagore bonsa bagira hormone zihindagurika retinol
ishobora gutuma irritation iba nyinshi.