Imisemburo ihindagurika ni iki?
Imisemburo mu busanzwe idufasha gukora amwe mu ma glands,
zifasha mu gutuma umubiri wacu muri rusange ukora neza, zifasha mu gukura
kwacu, kwororoka (reproduction, gutwita, kwonsa…), mu kuduha imbaraga mu
mubiri, muri make imisemburo yacu nibwo buzima gusa hari igihe iba ikora nabi
rimwe ugasanga imwe ni myishi, indi ni mike akaba aribyo twita hormonal imbalance.
Bimwe mu bishobora gutuma ugira imisemburo ihindagurika:
1. stress: stress iri mu byongera cortisol, adrenaline na
noradrenaline iyi ni imisemburo mu busanzwe igufasha kurwanya stress mu mubiri.
Stress twayivuzeho uze kureba muri post zacu uraza gusanga uko uyifata atariko
iri guseka, kurira, kubabara, guhindura akazi,… ibyo byose ni stress bishobora no
kugira ingaruka kuri hormone zawe.
2. imirire n’uburyo ubayeho bishobora gutera imisemburo
gukora nabi urugero kunywa itabi, inzoga nyinshi, kurya intungamubiri nke,
kudakora sport n’ibindi nabyo byagutera kugira imisemburo itari kuri gahunda.
3. imiti imwe n’imwe dukoresha nkama steroids,imiti ivura cancer
tutibagiwe n’uburyo dukoresha tuboneza urubyaro. Ibyiza mbere yo guhitamo
uburyo bwo kuboneza wajya kwa muganga bakagupima bakakurebera ubuzakorana n’umubiri
wawe wigendera mu kigare ngo ukoreshe ubwo mugenzi wawe yakurangiye.
4. uburwayi nka diabete, thyroid, PCOS ibi ni indwara iterwa
no kugira imisemburo ihindagurika ishobora gutuma ugira uruhu rusa nabi,
ibiheri, kubyibuha cyane, kuzana ibibyimba muri ovaries, ishobora kugutera
kugira umuvuduko w’amaraso, isukari itari kuri gahunda n’ibindi bibazo.
5. gukura nabyo ni indi mpamvu uko tuva mu bwana tuba bakuru
nabwo imisemburo igenda ihinduka.
6. ahantu utuye naho hashobora guhindagura hormone njya nkunda
kubibwira abanyeshuri bajye ntakuntu ntabwo wagira skin imeze nkiy’umuntu utuye
muri quartier zitabamo ivumbi, imyuka ihumanye, n’indi myanda tutabonesha amaso
yacu. Iyo myanda igira n’ingaruka k’ubuzima bwacu niyo mpamvu uzabona inganda
zitura mu bice byazo bitegeranye naho abantu batuye.
Ni iki kizakubwira ko ufite imisemburo ihindagurika?
1.
Imihango ihidagurika
2.
Ibiheri, amavuta menshi ku ruhu, cg uruhu kuba
rwakuma cyane, hyperpigmentation…
3.
Kugira imisatsi y’abagabo uri umugore urugero nk’ubwanwa
(Hirsutism) nyura kuri post twayivuzeho
4.
Umubyibuho ukabije wanagerageza kuwugabanya
bikakugora.
5.
Kunanuka bikabije utazi n’impamvu yabyo.
6.
Gutakaza imisatsi myinshi ugasokoza ukabona mu
gisokozo hasigayemo imisatsi myinshi cyane.
7.
Umunaniro ukabije.
8.
Kubura ubushake bwo gukora imibonano
mpuzabitsina.
9.
Kunanirwa gusama igihe wifuza umwana…
Ni gute wakwita ku misemburo ihindagurika?
1.
Jya kwa muganga umenye uko imisemburo yawe
ihagaze muganga azaguha n’imiti aguhe n’inama y’uburyo wakwitwara muri iki
kibazo.
2.
Ryama, ryamaaaa ibi nkunda kubibabwira kenshi,
shaka ibitotsi uryamire kugihe wirinde kunywa ibintu bituma utabasha gusinzira
neza mbere yo kuryama. Ako kazi kaguha stress niba ntakirimo kareke ushake
ibindi byo gukora, ni iba hari ikirimo iga stress management wige uburyo
ushobora gu shiftinga stress zawe ku bandi bantu mukazigabanya ariko
utazigumanye wenyine. Ushaka nanjye wajya uza ukambwira nabi niba
byayikugabanyiriza.
3.
Irya neza, gabanya ibikomoka kw’ifarini, gabanya
isukari, amavuta wite ku mbuto, imboga, proteins nibindi umubiri ukeneye.
4.
Kora exercise, reka kumara umwanya munini wicaye
haguruka ugendagende, fata akanya ujye guhaha kw’isoko usage iyo modoka murugo
niba ari byinshi mu kugaruka watega ariko kugenda wagenda n’amaguru.
5.
Fata ama supplements agabanya iki kibazo cya
hormone. (shaka nutritionist arakubwira ibi bintu mwihaye byo gufata
supplements ntamu specialist wazikwandikiye nabyo si byiza na gato kuko
intungamubiri zimwe iyo zibaye nyinshi zishobora gutera ubundi uburwayi kandi
bukomeye).
❤️
Urakoze cyane nari narabuze uwo maza iyi ngingo Nonese ibintu byinshi wavuze biramfata ndabyibushye,uduheri,knuckles zizanye ahantu hose hihina,kunanuka byaranze no gusama uruhu rwumye rwanze kuboga pe ntacyo ntakoze numvuse arijye uvuze nezaa ikindi mbona Imihango nka 2,3 mumwaka kuva natangira kuyibona nuku iza narivuje henshi ariko ntacyo bihindura bikongera bikava kumurongo Nukuri narihebye Mfite imyaka 26 nabuze umu gynecology wamfasha comment ushatse wayishyira stutas wasanga mbonye undangira kuko ndababaje pe
Murakoze cyane kukibazo nari nabajije ndasobanukiwe kukintu cya stress management nsanze harumuvandimwe ujyahora anyivuriraho stress ayi shiftingiraho kweli 🤔 dupfa akantu gato akabwira nabi nkumirwa kndi stress yo rwose arayifite ndabizi kuri level numva ngomba gutandukana nawe nkibana kubera iyo mpamvu😭😭 anyways thanks njyewe nsanze imbalance yanjye yaratewe nimyaka kuva nava mubu teenage nahise ngira oily acne prone skin nkandi ntabwo nagiraga mbere