Sunscreen na sunblock ikintu zidufasha ni ukwirinda
imirasire y’izuba UVB na UVA. UVB niyo itera cancer y’uruhu ikaba ari nayo
itera sunburn mu gihe UVA ariyo itera gusaza vuba kw’uruhu. Ino mirasire yombi
ni ngombwa kuyirinda nubwo hari abavuga ko dukeneye vitamin D ikomoka ku zuba
ariko reka nkubwire ko nubwo utakwiyexpoza ku zuba nubundi iyi vitamin D wayibona
kuko ndabizi eza ntabwo umubiri wawe wose uwusiga sunscreen.
Ubundi sunscreen na sunblock biratandukanye?
Yego, bikora akazi kamwe ariko ni products 2 zitandukanye.
chemical Sunscreen uko ikora yo yakira imirasire y’izuba
ikayihinduramo ubushyuhe busanzwe butangiza uruhu. Ikizakubwira ko sunscreen
yawe ari mineral nuko zinjira mu ruhu ntabwo zisiga whitecast ku ruhu.
Physical sunscreen ari nazo sunblock yo yubaka urukuta
kuruhu urwo rukuta rwakubitaho imirasire igahita isubira aho iturutse mbese
ikora reflection mugihe mineral sunscreen zikora absorption. Ikiza kubwira ko
sunscreen yawe ari physical uzasanga zisiga white cast ku ruhu.
(Ahantu urabona twanditse sunscreen turaba tuvuga chemical
sunscreen naho sunblock turaba tuvuga physical sunscreen)
Ubundi se zitandukanira he?
Physical sunscreen / sunblock
zigizwe na chemical ebyiri arizo tinanium dioxide hamwe na zinc oxide izo nizo ingredients
zikurinda imirasire y’izuba zo ntizinjira mu ruhu niyo mpamvu uzabona kuzi
blending ari akazi.
chemical sunscreen zigizwe na chemical
nyinshi zirenga 30 ariko izingenzi zirinda uruhu ni Oxybenzone,
octinoxate, octisalate na avobenzone.
Ese hari sunscreen zishobora
kuba chemical na sunblock icya rimwe?
Yego, birashoboka bazita hybrid
sunscreen ziba zirimo ingredients za physical niza chemical sunscreen.
Ni izihe ingredients zitari nziza ku bantu batwite?
Ubundi sunscreen ubu ziri safe ku
bantu batwite ni sunblock according to “American
College of Obstetricians and Gynecologists”mbese izi zisiga white cast. Naho izi
izindi abashakashatsi baracyazigaho
research ziri hano hanze ziracyavuguruzanya rero byaba byiza ubaye uzirinda
nubwo bamwe bakubwira ko ntakibazo.
Ingredients zitari safe ni nyinshi
tugiye kuvuga zimwe muri zo:
1. Oxybenzone
: iyi ingredients ubushakashatsi bwerekana ko zijagaraza imisemburo aho
ishobora gutuma endrogen ifasha mu gukura ku mwana iba nke bikazatuma ubyara
umwana ufite ibiro bike. Iyi niba uteganya gutwita waba uyihagaritse kugira ngo
amahirwe yo gusama yiyongere.
2. Avobenzone
nayo si nziza ikina n’imisemburo, ishobora no kugutera irritation ku ruhu.
Inama nakugira niba uteganya
gutwita cg utwite cg wonsa gisha inama mbere yo gukoresha any cosmetic
products, koresha sunblock wirinde ingredients ziri active nka retinol,
glycolic acid, salicylic acid, nizindi.