ubundi tretinoin ni iki?
tretinoin ni ubwoko bwa vitamin A (retinol) ariko ntabwo ari cosmetics ahubwo ni umuti wandikirwa na muganga wo kwisiga uvura ibibazo by’uruhu bitandukanye. Tretinoin iyo ikoreshejwe neza ivura ibiheri byananiranye, amabara ku ruhu, comedones acne bya biheri uterwa no gukoresha products ziziba pores cg kudakora exfoliation, tretinoin ikuraho iminkanyari, stretchmarks, strawbery skin cg keratosis pilaris, uruhu rukomeye cyane nibindi byinshi.
tretinoin ikora ite?
tretinoin ikintu ikora kinini ni ukwihutisha ikorwa rya cells nshya, igakuraho za skin cells zipfuye ziri kuruhu bigatuma uruhu ruhora rufite cells zifite ubuzima bwiza uruhu ukabona rurarabagirana mbese ni glass skin. kugira ngo wumve neza cells nshya na dead skin cells soma ino post exfoliation
ubundi buryo bwa kabiri tretinoin ikoramo, izibura pores zazibye noneho bigatuma uruhu ruhora rusukuye nta myanda, amavuta, cg bacteri ziri imbere muruhu zishobora kuzatuma uzana ibiheri bishya, cg ngo usange uruhu rufite whiteheads or blackheads.
uburyo bwa gatatu tretinoin ikoramo, ni ugufasha uruhu gukora collagen ibyo bigatuma uruhu ruhora rugaragara nkaho rukiri ruto kandi bigafasha mu gukuraho wrinkles, fine lines, smile lines nindi mirongo yose iri ku ruhu muri make tretinoin ikuraho ibimenyetso byo gusaza vuba ku ruhu.
ubundi buryo ikoramo ni ugufasha kuringaniza melanin mbese ifasha mu gukesha uruhu gukuraho hyperpigmentation no mu gutuma uruhu rusa hose.
tretinoin ikora ite?
ni inde utemerewe gukoresha retinol?
1. umugore utwite cg wonsa, ubushakashatsi bugaragaza ko gukoresha too much vitamin A utwite cg wonsa bishobora gutera ubumuga umwana utwite cg uri kwonsa. simbabuze gutwita cg kwonsa kuko hari izindi retinol alternatives nka bakuchiol, peptides,… tuzabivugaho muri post zindi zizakurikiraho.
2. abantu bafite sensitive skin, sensitive skin gukoresha vitamin A irritation ishobora kuba nyinshi kurenza uko vitamin A yo kwisiga yabafasha.
3. abantu bafite ibindi bibazo by’uruhu nko kuba umaze iminsi waratwitswe na mavuta cg izuba/sunburn, kuba ufite rosacea, eczema, cancer y’uruhu ntiwemere gukoresha any vitamin A yisigwa.
4. umwana uri munsi y’imyaka 12 nawe ntayemerewe.
5. umuntu uri gukoresha imwe mu miti cg supplements, niba ahari iyo uri gufata biba byiza kubanza kuvugana na muganga.
mbibutsa ko uyu ari umuti wandikirwa na muganga yabibonye ko uwukeneye kandi ko ingaruka uzagutera ari nke ugereranyije n’akamaro uzakugirira, irinde gukoresha umuti igihe kirekire kuko bishobora kurangira ntacyo uri ku kumarira. nizere ko ubutaha nukoresha uno muti uzamenya uko ukoreshwa kugira ngo ingaruka zibe nke nkuko abenshi mwambwiye ko watumye uruhu rwuma, abandi uruhu rurashishuka.