Types of retinol
1. Retinol: vitamin A ifasha uruhu gutuma rukora cells nshya vuba ikaba inongera collagen.
2. Retinyl palmitate iyi ni retinol ariko idakaze cyane ntabwo itera irritation ku ruhu nka retinol isanzwe kuko yo iba imeze nkaho ari retinol ariko iri kukigero kidatera uruhu irritation.
3. Retinaldehyde: iyi irakora kurusha retinol ariko ntabwo nayo isiga irritation zingana nkizo retinol isiga ku ruhu iyo ikoreshejwe nabi.
4. Tretinoin: izi ni retinol wandikirwa na muganga iyo ufite ibiheri, wrinkles cg uruhu rusa nabi. Izi nazo zongera ikorwa rya collagen no gutuma uruhu rukora cells nshya zituma uruhu rwawe rusa neza. Tretinoin zirakaze iyo zikoreshejwe nabi zisiga ibibazo ku ruhu gusa ikibabaje hari iziba zanditseho ko zikoreshwa gatatu ku munsi. Cg ugasanga muganga arayikwandikiye ntakubwiye ngo ujye ukoresha sunscreen bishobora gutuma utwikwa ni zuba ukajya ubona nturi gukira.
5. Adapalene: iyi nayo ni retinol wandikirwa na muganga ifasha gukiza ibiheri. Iyi yo irritation iri kukigero cyo hasi ugereranyije na tretinoin ifasha mu gukumira kuzana ibindi biheri bishya ikanatuma uruhu rukora cells nshya zituma ugira uruhu rusa neza.
6. Tazarotene: iyi nayo uyandikirwa na muganga ivura ibiheri, psoriasis nibindi bibazo by’ uruhu. Iyi irakora cyane kandi na irritation zayo ziri hejuru cyane.
Mbibutsa ko retinol kugira ngo ugabanye irritation yayo ukoresha sandwich method, kandi mwirinde gukoresha retinol z’imiti igihe kirekire kuko hari igihe kigera umubiri ukamenyera wa muti ntube ugikomeza kugufasha.