Pores/utwengeruhu iyo zizibye zituma uruhu rwawe rudasa neza rimwe na rimwe ushobora no kuzana ibiheri, reka turebere hamwe ukuntu pores zazibye wazitaho
1. Kwoga mu maso na cleanser kabiri ku munsi bibaye byiza wagira cleanser isanzwe cg facial soap ukagira na cleanser ikora hydration ukajya uzihinduranya ariko ku mugoroba ukazikoresha zombi double cleansing.
2. Kora exfoliation kabiri mu cyumweru ukoresheje toner byaba byiza ku rushaho kuko inyinshi ntizi clogginga pores.
3. Isige amavuta avura ziriya comedones acne ayo mavuta abe arimo salicylic acid cg benzoyl peroxide kuko zinazibura pores.
4. Kora steaminga, steaming ni ugufata ikintu ugashiramo amazi ubundi ukegereza face yawe bifasha kugabanya imyanda mu ruhu. Steaming bashobora kuyigukorera niba uri umuntu ukunda gukoresha facial.
5. Koresha clay mask/ amabumba nayo afite uburyo akura amavuta cg imyanda muruhu bikaza gutuma za pores zawe zivamo imyanda.
6. Koresha moisturizer ziri non comedogenic kandi zikaba zikora hydration nka moisturizer irimo ceramides, hyaluronic acid, snail mucin…
7. Niba ubona biri kwanga koresha facial bagukorere acne extraction/bakure uduheri mu ruhu cg ukore chemical peeling uruhu rwo hejuru barwumishe barukureho haze uruhu rushya.