Exfoliation
Exfoliation ni ugukura cells ku ruhu ziba zararangije akazi kazo zapfuye. Ibi bikorwa hakoreshejwe gukuba uruhu ukoresheje utuntu twagufasha kwikuba nk’uturoso, isukari, ikawa, utubuto tw’ipapayi… Nanone ushobora gukoresha bimwe mu binyabutabire nka AHAs cg BHAs izi group ebyiri zibamo ama acide afasha gukura dead skin cells nindi myanda kuruhu izo acids ni nka salicylic acid, lactic acid, glycolic acid,ni zindi.
Turebere hamwe icyo dead skin cells aricyo? Dead skin cells mu kinyarwanda nabonye bazita
“ingirabuzimafatizo z’uruhu zapfuye”
Uruhu rwacu buri minsi 28 havaho izo ngirabuzima hagakorwa izindi nshya niyo mpamvu uzabona iyo uzanye igisebe nyuma yiminsi runaka hazaho agahu kameze nkishashi nyuma nanone hakazazaho urundi ruhu rikomeye. Uru ruhu rwacu rw’inyuma cells zirugize zigenda zihinduka noneho inshya zihahindura izashaje niyo mpamvu tubakangurira kujya urara wakoze skincare kuko ino process iba nijoro. Iyo urwo cells zimaze kwikora dukenera gukuraho zazindi zakera kugira ngo zitaba umwanda uzakora ibizangiza uruhu rwawe cg zikaba imbogamizi zituma amavuta atagera ku ruhu ngo yinjire neza abone kugira icyo agufasha. Dead skin cells zituma uruhu rumera nkururiho urumeza, rugakomera kandi ukajya ubona rudasa hose, iyo ukora exfoliation uruhu rwawe ruba rumeze nkaho ari rushya, rufite ubuzima bwiza kandi bikagufasha ko byabindi wisiga bigera neza mu ruhu.
Akamaro ko gukora exfoliation
1. Bituma uruhu rusaneza, rukanyerera kuko ntabintu biba biriho bituma rumera nkururiho urumeza.
2. Exfoliation ituma uruhu rudasa hose rwongera kugarura ibara.
3. Exfoliation ikurinda ibyago byo kugira pores/ utwengeruhu dufunze; ibyo byago ninko kuzana ibiheri, kugira blackheads…
4. Exfoliation ituma amavuta yawe akora kuko agahu kari hejuru reka nkite agashashi katumaga amavuta atagera ku ruhu kaba kavuyeho.
5. Exfoliation yongera speed ya cell renewal mbese ituma new cells zikora vuba then ukabona uruhu ruhora rutoshye rufite ubuzima bwiza.
Over exfoliation
Nubwo exfoliation ari nziza ariko iyo ikozwe nabi ishobora gutera ibibazo . Exfoliation ikorwa rimwe cg kabiri mu cyumweru kandi niba ari uburoso ukibuka ko nabwo ari exfoliation. Over exfoliation bivuze kwikuba cyane ukarenza urugero ugasanga wakorewe facial uratashye ukoresheje exfoliation toner mu gitondo uri kubye ni uturoso, ibi bizakuzanira ibyago bikurikira:
1. Kugira irritation ku ruhu nko kuba umutuku, kugira uruhu ruri sensitive ukoraho ukumva urababaye, wakoga ukumva rurakurya, ikindi bishobora ku kwongera ibyago byo gutwikwa n’izuba.
2. Gutuma uruhu rwawe rwuma cyane kuko amavuta yose uba wayamaze ku ruhu.
3. Nanone kuzana amavuta menshi ku ruhu, uruhu rwawe iyo rutangiye kuma umubiri uhita wiyumvamo ko watewe ugakora amavuta menshi ashobora no kukuzanira ibiheri.
4. Kwangiza skin barrier yawe/ skin barrier ni runo ruhu rwo hejuru ruturinda amavumbi, bacteri iyo rwangiritse biba byoroshye ko microorganisms, fungi, bacteria nibindi bikwattacka mu buryo bworoshye.
Uburyo wakwirinda over exfoliation
1. Menya skin type yawe bizagufasha kumenya ikigero uruhu rwawe rutolera exfoliation. Kuko nka dry skin iri sensitive ntabwo wayikorera exfoliation kimwe na wamuntu ufite oil skin, uwa dry skin iri sensitive uruhu ruba rworoshye ko rwakomereka vuba.
2. Kurikiza amabwiriza niba toner yanditseho rimwe mu cyumweru ubwo ni rimwe, niba yanditseho nijoro wiyakoresha ku manywa.
3. Uruhu rwawe niba ubona rwatangiye kugira reaction runaka kuri exfoliation gabanya inshuro uyikoresha binabaye ngombwa wahindura iyo products.
4. Koresha products ziri gentle, reka guscrubbinga cyane kuko bishobora kwangiza uruhu rwo hejuru. Ikindi wikoresha scrub niba urwaye ibiheri.
Murakoze cyanee đđ
Utubuto twipapayi wadukoresha gute? Ikawa wakoresha iyariyo yose ?
Isukari?? Ubwo jye ndikumva nka face scrub
Watubwira nk face scrub umuntu ufite dry skin yakoresha
ibyiza wakoresha AHA na BHAs naho scrub mu maso sinayiku recommending