Acne scars ziterwa no kurwara ibiheri bya hato na hato, bishobora gutuma uzana inkovu zimeze nkutubyimba cg izimeze nkaho ari pores zabaye nini.
Ni iki gitera inkovu z’ibiheri?
1. Of course ni ibiheri, pimples, nodules..
2. Genetics, hari abantu bagira inkovu kubera genes ugasanga bifata ni igihe kugira ngo ziveho. Mu gihe harundi urwara ibiheri inkovu ntizigaragare.
3. Kumena ibiheri, twavuze ububi bwabyo uze gusearchinga usome post yose.
4. Kutavura ibiheri mu buryo bukwiye.
Ingaruka za acne scars
1. Kugabanya self esteem kuko hari izo wisiga make up zigasigara zigaragara, ibiheri bishobora no gutuma urwara depression kubera kwitekerezaho cyane.
2. Kugira uruhu rudasa hose, ukabona hamwe rurakeye ahandi rurasa nabi.
3. Kuzana amabara ku ruhu/hyperpigmentation.
4. Ibiheri ninkovu zabyo bishobora no kukumaraho amafaranga kubera gukora skincare cg treatment zitandukanye.
Uko wakuraho acne scars
1. Koresha serum cg cream zirimo retinol, AHAs, vitamin c, niacinamide zigabanya scars zikanafasha mwikorwa rya cells nshya hamwe na collagen. Ntiwibagirwe na sunscreen.
2. Koresha treatment nka chemical peels iyi ifasha kumisha no gukuraho uruhu rwo hejuru.
3. Koresha microdermabrasion iyi ikora exfoliation neza, igakuraho imyanda yose mu ruhu ikanagabanya na scars.
4. Koresha laser therapy zifasha mu kwongera collagen zikanagabanya no kugaragara kw’inkovu.
5. Ushobora no gukora microneedling iyi twayivuzeho ni facial bakora bakujomba utuntu tw’udushinge bikaza gufasha mwikorwa rya collagen no gutuma uruhu rukora cells nshya.
6. Kora derma fillers izi ni inshinge bagutera zirimo nka hyaluronic acid zigafasha gutuma hahandi usa nkaho uruhu rumeze nkaho rutaringaniye ruringanira rukaba smooth.
Mbere yo gukoresha treatment iyariyo yose banza ubaze umu expert akurebere niba ikenewe.