Brightening products
ni products zifasha uruhu gusa hose ziba zirimo ingredients nka vitamin c, niacinamide, alpha arbutin, AHAs, BHAs, retinoids, kojic acids ni zindi.
Lightening products
izi ni products zikesha uruhu zikaba zifasha gukuraho amabara y’umukara ku ruhu nka dark spots, melasma, sunburn cg hyperpigmentation. zikaba ziba zigizwe na ingredients nka vitamin c, niacinamide, kojic acids, glutathione, alpha arbutin, lactic acids, azelaic acids, retinol, hydroquinone, nizindi.
whitening products
whitening iri jambo rikoreshwa mu buryo bubiri iyo ari products zakorewe abera/ white people aba ari products zi brightening cg zikora lightening that why uzabona ukoresha Dr Davey collagen soap ukabona idahindura uruhu rwawe ariko iyo ari products zakorewe abirabura ziba ari products zitukuza.
bleaching products
izi products zitukuza uruhu zigahindura ibara ku buryo bugaragara kandi mu gihe gito, zikubiyemo ibinini banywa, imiti, inshinge bitera cg facials nka erbium/carbon laser. inyinshi muri izi products ziba zigizwe na ingredients twavuze ariko ziri ku kigero cyo hejuru.
Ni ryari byitwa ko uri kwitukuza?
kwitukuza biba igihe uri gukoresha ingredients ziri kukigero cyo hejuru yicyagenwe, tuvuge nka vitamin c mu mavuta ntigomba kurenza 20%, kojic acid ntirenza 4%, alpha arbutin 2%, azelaic acid 20%, hydoquinone 2%, retinol 2% uretse ko ubu retinol iri hejuru ya 1% mu bihugu byinshi zahagaritswe niba wendaga kurangura the ordinary retinol 1% in squalane ube uretse. izo ni ingero ziba zigomba kuba ziri mu mavuta abakora amavuta baba bagomba kwitondera. ingredients nka hydroquinone niyo akenshi izwi ko itukuza kuko isa nkaho ihendutse iranaboneka cyane gusa hydroquinone ivura mu buryo bworoshye mu bihugu biyemera uyikoresha wayandikiwe na muganga kandi igakoreshwa mu gihe kitarenze amezi atatu iyo icyo wavuraga gikize uhita urekera gukoresha iyo products irimo hydroquinone.
Ingaruka zo kwitukuza?
kwitukuza byangiza uruhu aho usanga ushobora kuzana andi mabara atamenyerewe ku ruhu icyatsi, ubururu, umuhondo, ikindi bituma uruhu runanuka, ruba sensitive ku buryo hari igihe wisiga ukumva rurokera, rurakurya cg wagera kuzuba rikagutwika, mbese binatuma byoroha kuba zangaruka zizuba zikugeraho byoroshye nko gutuma uruhu rusaza vuba, rukazana fine lines, wrinkles, age spots ni bindi. si izo ngaruka gusa kuko amwe mu mavuta akoreshwa nka mercury, steroids, hydoquinone nizindi ziri mu mavuta ku kigero cyo hejuru zinjira mu maraso zinyuze kudutsi duto tuba muruhu zigatembereza ubwo burozi mu mubiri bikaba bya kwangiza ubwonko, impyiko, umwiima nibindi bice by’umubiri.
wakora iki niba umaze igihe kinini witukuza?
reka kwitukuza igihe ubiretse bishobora gufata imyaka 2-5 bwa burozi buri mu mubiri bukagushiramo bitewe nigihe warumaze ubikoresha, jya kwa muganga ukore body checkup urebe niba bimwe mu bice by’umubiri wawe bitaratangiye kwangirika wivuze ubundi ujye ukoresha ingredients ziri safe zishobora ku brighteninga uruhu rwawe ariko bitarutukuje cyangwa ngo zigere mwimbere mu maraso.
ingredients zitari safe ni izihe?
zose twavuze ni zindi tutavuze ariko ziri kukigero cyo hejuru ntabwo ziri safe, izindi zitari safe ni mercury iyi yo ni mbi uko yaba ingana kose yica impyiko, umwijima, ubwonko nibindi bize bigize umubiri wacu, hari na bakoreshaja jik iyi ikura ibizinga mu myenda ntayo ntiri safe kuruhu, hari na treatment nka carbon laser/ erbium resurfacing laser ni facial ikorwa batwika epidermis (uruhu rwo hejuru) abashakashatsi bavuga ko itari safe kuko hari abo ituma babyimba isura ukabona mumaso uruhu ntiruringaniye.
Reka ndekere aha posts itaza kuba ndende ni ubishaka muri comments umbwire nzakore part 2.
Urakoze cyane uzaduhe na part2
Thanks we need part two
Thank you ☺️ nukuvugango icyangombwa nukureba % za ingredients zamavuta umuntu agiye gukoresha
Thank youu
Hello yakweli…urakoze cyane ark niba bishoboka ujye uduha nurugero rwamavuta ashobora kuba arimo ikigero cyo hejuru cyayo ma products kuko akenshi umuntu agura amavuta ugasanga araguhinduye kdi nta intention yo kwitukuza warufite ahubwo aruko ku icupa harigihe biba bitariho