Toner ni iki?
Toner ni amazi yagenewe kwihanaguza nyuma yo kwoga mu maso no kw’ijosi n’isabune. toner wakwibaza uti toner yaje ite? reka duhere kukintu cyitwa skin PH. PH mu magambo arambuye ni potential hydrogen ni ingano ya acids cg alkaline biba ku ruhu rwacu ubusanzwe uruhu rwacu rugira PH hagati ya 4.7 na 5.75 ikaba ariyo ifasha uru ruhu rwacu rwo hejuru guhangana na bacteria, fungus na microorganisms zose zishobora gutera uburwayi uruhu rwacu. Ingaruka ziba kuruhu rwawe iyo PH y’uruhu rwawe yahindutse ni uko ushobora kugira uruhu rwumye cyane, ruhorana ama infections, gushishuka, amavuta menshi, uruhu kuba sensitive tuvuge ukisiga ukumva rurokera, rugatukura n’ibindi bibazo bitandukanye.
tugaruke kuri toner; kera hataraza amasabune meza ajyanye na skin PH y’uruhu rwacu wasanga uruhu rwacu rwo hejuru rwarangiritse kuko ano ma soap bars atari facial soap akenshi abafite PH nini iri hejuru ya 7 kandi twabonye uko PH y’uruhu rwacu iba ingana, toner yatangiye gukoreshwa ari nk’igisubizo cyo kugarura ya skin PH yabaga yarangiritse.
Akamaro ka toner?
toner zifite imimaro itandukanye bitewe nicyo uwazikoze aba yarazikoreye. Hari balancing toner ziba zarakorewe kuringaniza ya skin PH y’uruhu rutagifite PH isanzwe y’uruhu, hari izagenewe gutegura skin no kuza gufasha izindi products ukoresha kugera neza ku ruhu no ku gufasha ko izo products zizakora neza akazi kazo, hari izi calm uruhu/ soothing ziba zirimo aloe vera cg chamomile kugira ngo zirinde uruhu kuzana irritation iyariyo yose, hari izikora hydration nka ziriya zibamo snail mucin,glycerin, hyaluronic acids nibindi, hari nizagenewe kumara umwanda wose kuruhu kuko buriya kuriya woga ntabwo umwanda wose ushira ku ruhu abantu bakoresha toner mujya mubibona umwanda uza kuri kariya gatambaro mwihanaguza. hari na toner zikora exfoliation, izakorewe gukesha uruhu/ brightening bigatuma uruhu rusa hose. toner zifite umumaro munini bitewe n’ikibazo uruhu rwawe rufite.
serum ni iki?
serum ni products iba ari nk’utuzi cg amavuta yorohereye ikozwe mu buryo buri kimwe kiyirimo kiba gifitiye uruhu rwacu akamaro kuko yo igera kure ugereranyije nandi mavuta, yakozwe mu rwego rwo gukemura ikibazo runaka uruhu rwawe ruba rufite tuvuge niba ufite amabara k’uruhu/ hyperpigmentation ushobora gukoresha vitamin c serum, niacinamide, alpha arbutin, azelaic acids,… waba ufite ikibazo cyo kugira uruhu ruri dehydrated cg very dry skin wakoresha hyaluronic acids, izirimo glycerine, ceramides, aloe vera, vitamin c, e , vitamin B5 serums… hari na antiaging serums nka peptides, retinol, vitamin c, hyaluronic, niacinamides nizindi. Muri make serums uzikoresha bitewe n’ikintu ushaka gukuraho cg wifuza ko uruhu rwawe rwunguka.
serums na toner bikoreshwa ryari?
Nyuma yo kwoga mu maso, toner nicyo kintu gihita gikurikiraho ugafata agapamba ugasukaho gake ukihanagura ukabona gushiraho serums zaba imwe cg ebyiri cg eshatu (njye nkunda iyo maze nk’icyumweru nkoresha serums 2 nibwo mbona icyumweru gishira ndi gusa nk’ amafaranga😍 mfata vitamin c serum + niacinamide uyu munsi, ejo nkakoresha vitamin c serum+ alpha arbutin nkangenda mbihinduranya gutyo gutyo). serums wayikoresha buri munsi uretse serums zikora exfoliation cg serums zindi zikora exfolitions nka salicylic acid, lactic acids, AHA na BHA zose.
toner yo biterwa hari izikoreshwa buri munsi ariko toner ikora exfoliation ikoreshwa 2 cg 3 mu cyumweru, hakaba hari izikoreshwa ikigoroba nka glycolic acid kugira ngo utaza gutwikwa n’izuba.
ese serum na toner ni ngombwa?
Hoya si ngombwa ufite cleanser yawe nziza na moisturizer na sunscreen nta kibazo birahagije. Ariko nanone ufite amafrw yawe nta kibazo ukoresheje buri kimwe ushaka gusa nanone kutayafite wimara amafrw yawe kandi ntiwumve ko wacikanwe.
siga muri comment ikibazo cyose waba ufite turaza kukigusubiza.
You're the best