green tea
green tea ubwayo ibamo antioxidants zifitiye uruhu rwacu umumaro munini cyane, green tea ifasha mugu calm uruhu no kugabanya gutukura, green tea ibamo ibyitwa catechins bifasha mu kugabanya amavuta menshi ku ruhu bigatuma iba nziza ku bantu bafite oil skin na combination skin.
green tea ibamo polyphenols iyi niyo ituma uruhu rugira ubuzima bwiza kuko ni antioxidants nziza irinda uruhu free radicals, hamwe nuko irinda izo free radicals kuba zatuma uruhu rusaza imburagihe. ifasha no mu kugabanya ibibazo biterwa n’izuba bigafasha mu gutuma uruhu rutazana imirongo, fine lines cg wrinkles vuba.
gukoresha green nka toner bifasha uruhu kugabanya pores no guha uruhu agahu kanyerera. green tea iri gentle cyane ku ruhu yakoreshwa na skin types zose, ni nziza kubantu bafite uruhu rukunze kurwara ibiheri/acne prone skin, ikindi yanakoreshwa n’abantu bafite sensitive skin.
Ni gute wakoresha green tea nka toner?
fata agakombe usukemo amazi ashyushye ushiremo tea bag imwe ubireke bihore, n’ibimara guhora kuramo tea bag ufate agatambaro cg ipamba ugende usukaho duke duke wisige mu maso bizaguha benefits zijya kumera nk’iza green tea toner. Ubaye uzi uko bakoresha essential oils 1-2 drops ijyanye na skin type yawe. Byaba byiza ugiye ukora iyo uri bumare cg iyasigaye ukayibika muri frigo ukayikoresha mu gihe kitarenze iminsi 3.
Nice information
Thanks a lot 🙏 blessed 🙌 🙏
Thanx kbsa
Thanx kbsa
Murakoze cyane. Gusa iri bara rya red (ugifunguta)ntago ridufasha mu gusoma Rita mena Amaso mwarihindura niba nta kibazo. Murakoze