Igisate kimwe cya avoka ni ba ufite dry skin gishobora ku guhindurira ubuzima!
avoka igisate kimwe ukakinomba/mashed ukakisiga mu maso kibamo intungamubiri nyinshi. amavuta aba muri avoca wisize ubwayo yakora nka moisturizer, yakoreshwa mu kwongera skin hydration, ikindi afasha mu kurinda skin barrier kuko ifasha uruhu mu kurinda ko rwatakaza amazi/ moisture loss bigatuma uruhu ruhora rusa neza.
avoka ibamo vitamin E ikaba ari na antioxidant irinda uruhu rwacu ibyonnyi/free radicals, vitamin E ifasha uruhu kwirinda ingaruka ziterwa na stress, ifasha kwongera uruhu collagen ikindi ifasha mu gusana skin cells zangiritse.
avoka ibamo vitamin c ifasha nanone kwongera collagen no mu gutuma uruhu ruba rwiza kandi rufite elasticity ihagije.
avoka igira antioxidants arizo lutein na zeaxanthin zifasha mu kurinda uruhu ingaruka zimyanda iri mu bidukikije ivumbi, udusimba duto, imyotsi… izo antioxidants kandi zirinda irritation kandi zirana soothing.
gukoresha avoca inombye ku ruhu nka mask bitanga hydration yako kanya, icyo ukora unomba avocado ukayisiga hagati y’iminota 15-20 ubundi uze kubyoga nyuma y’iyo minota. bifasha uruhu kwinjiza intungamubiri kandi igasiga uruhu rusa neza.
avocado intungamubiri zayo ushobora no kuzikura mu mavuta yayo/ avocado oil, ikindi nasorezaho akoreshwa n’abantu bafite dry skin. Niba ufite dry skin ukaba ubona skin texture yawe cg uruhu rwawe rudasa neza avoka ukwiye kuyigira inshuti izagufasha kwongera hydration, amavuta asanzwe mu ruhu rwawe no gutuma uruhu rwawe rugaragara neza.