1. Banza ukore skincare (cleanse, tone, serum, moisturizer + sunscreen…) Noneho tegereza hagati ya 5 -10 mins ubone gutangira kwisiga makeup.
2. Niba ukoresha face oil kubera makeup ibyiza wayivanga na foundation cg blush kugira ngo oil itaza kwangiza sunscreen.
3. Niba ukunda makeup jya ugerageza ukorere hydration munsi ya maso, ushobora gukoresha serum cg eye cream cg cream ikora hydration.
4. Kwogosha turiya twoya two mu maso (dermaplanning) bifasha makeup kuba smooth ikagaragara neza, ushobora gukora dermaplanning mbere ho umunsi umwe.
5. Niba uruhu rwawe rukunda kuyaga cyane (very oily skin) koresha clay mask mbere yo kwisiga makeup bizagufasha kugabanya amavuta kuruhu.
6. Niba uruhu rwawe ruri rwumutse cyane/ very dry koresha sheet mask mbere yo kwisiga makeup bizagufasha kurworoshyaho (hydration &elasticity)