Ubuki
Hari video nigeze gupostinga nerekana ibintu wakoresha biri natural nibindi utakoresha. Reka uyu munsi tuvuge k’ubuki.
Ubuki ntakibazo buteye kubukoresha niba nta allergy bugutera. Ubuki kuva kera bukoreshwa nka face mask cg bakabukoresha as ingredients muri skincare products. Ubuki burimo acids nyinshi zifitiye uruhu akamaro harimo gluconic, acetic, malic, lactic, citric, butanoic,pyroglutamic…
Ubuki muri science babwita low water activity kuko bubamo isukari nyinshi namazi make noneho igihe ufite igiheri kuruhu kiri guterwa na bacteri ifite uruhu, yasukari iri mu buki ikurura amazi yose ari muri ya bacteri ubundi bacteri igapfa kd nizindi bacteri ubuki buzibuza kuba havuka nshya. Ark nanone biterwa nubuki ubwari bwo na bacteri ubwoko bwayo. Ikindi wibuke ko hano hanze hari amoko menshi y’ ubuki, ubuki bwiza nubuki bita Manuka honey twigeze kubuvugaho mu byo kurya byongera ubwiza.
Akamaro ku buki kuruhu harimo:
✔️Kwongera hydration kukwo ni humectant ifasha uruhu kutuma.
✔️ Ubuki ni anti bacterial niba ukunda kurwara fungal acne bwagufasha.
✔️Ubuki burimo citric, malic, lactic acids nizindi zifasha gukora exfoliation kuruhu rwo hejuru no kugufasha utwengeruhu twazibye (clogged pores).
Notes:
1. gukoresha ubuki ntabwo byakuraho gukoresha acids dukura muri toner na serum kuko ubuki burimo acids ntoya kd ukeneye acids ingana na 4-20%, tuvuge ushaka gukuraho hyperpigmentation ukoresheje lactic acid iri mu buki byagufata umwaka urenga kd iyo uyivanze nibindi nabwo igabanya ubushobozi bwo gukora.
2. Kuba kora skincare products, gukoresha preservatives muri products zirimo ubuki bigoyemo ukuntu.
Tumeric
ni ikirungo kimaze imyaka myinshi gikoreshwa yaba mubyo kurya cg kwisiga, kizwiho gutuma uruhu rusa neza no gukeshya.
Tumeric irimo chemical yitwa curcumin (abantu bavuga ngo oh njyewe nkoresha ibintu biri natural gusa hmm namazi agizwe na hydrogen na oxygen) dukomeze so curcumin ni anti inflammatory irinda uruhu rwawe kurwara kuko ifite ubushobozi bwo guhangana na free radicals, ikindi ifasha mu gukiza ibisebe ikindi ishobora no kwongera ikorwa rya collagen, inakuraho na hyperpigmentation ark bigusaba uyikoreshe buri gihe, ugakoresha ihagije ikibi cyayo ibara ryayo hari igihe woga rikanga kuva kuruhu kuburyo numunsi washira tumeric ikikuriho.
Mu mwanya wo kwisiga tumeric yonyine wayisiga muri products runaka (zirahari bakora muri tumeric), tumeric mbere yo kuyisiga banza umenye niba ukorana nayo kuko hari bamwe isigira allergy.
Notes:
niba ufite dry skin, rekana na tumeric kuko ishobora gutuma skin yawe iba dry cyane, kuri oil skin na acne prone skin tumeric ni nziza, kd tumeric nziza kurenza izindi niziva mu buhinde.
Urunyanya
rufite vitamin A, C na carotenoid hydrocarbon itukura yitwa lycopene. Harimo nizindi chemical. Urunyanya ikindi warumenyaho rurimo antioxidant niyo mpamvu hari abarwisiga bakabona results nziza. Urunyanya rufasha kugabanya amavuta ari kuruhu, ikindi urunyanya rwongera hydration.
Ikibi cy’ urunyanya niba uruhu rwawe rukunze kugira irritation, ukoresheje urunyanya byarushaho. Ikindi wisize urunyanya ugahura nizuba ushobora gutwikwa nizuba cg uruhu rwawe rukagira condition yitwa sensitized phytophotodermatitis.
Inama nakugira
Koresha products nka retinol na vitamin c serum wasangamo ibyo dusanga murunyanya, ushobora no gukoresha sheet mask ikozwe murunyanya. Ikindi rya inyanya wazirya mbisi,salade,zitetse, juice just rya inyanya naho kuzisiga nta mibare irimo.