Microneedling ni facial bakora batobora uruhu rwawe bakoresheje udushinge duto. Ese ni nziza, ni mbi, inama ugirwa ni izihe?
Umubiri wawe iyo ukomeretse gato uhita ukora ubwirinzi bwo kugira ngo igisebe cyawe gikire, amaraso akiyongera aho hantu uba wakomeretse, ikindi na collagen nshya nayo ihita ikorwa kugira ngo ukire vuba niyo mpamvu uzabona hari nabasigarana keloid (inkovu ibyimbye ukuntu)
Ese microneedling ni nziza cg?
Microneedling ni nziza ikaba na mbi. Microneedling ubundi bakabaye batobora uruhu bitarenze uburebure bwa 0.5mm bitewe nikibazo nyiri kuyikorerwa afite gs hari abageza kuri 9mm bikabasigira ibikomere imbere. (Deep wounds), microneedling biba byiza uyikoreye ahantu hizewe si byiza kuyikorera mu rugo kd bakita kuri skin type yawe, imyaka ufite, ibibazo uruhu rwawe rufite…
Microneedling imaze iki?
Microneedling ikozwe neza ikuraho iminkanyari (wrinkles,fine lines,smile lines…), Iguha uruhu ruri smooth, ikanakuraho inkovu zibiheri.
Microneedling irababaza?
Yego ushobora kubabara ark akenshi babanza kugusiga amavuta yitwa numbing cream yo kugira ngo utaza kwumva ububabare
Mbere yo gukora microneedling ibi nibyo ugomba kwitaho.
✔️Irinde gukoresha any active ingredients nka retinol, acids… Mbere ho one week kugira ngo uruhu rwawe rutazaba sensitive cyane.
✔️banza ubaze neza ibyo uzakorerwa, ingaruka bishobora kuzakugiraho, uko ugomba kwitwara nyuma yaho, mbese ubaze buri kintu kizakorwa kuko uruhu ni urwawe ni ngaruka zishobora kukubaho niwowe uzabana nazo.
✔️ ikindi nyuma yo gukoresha microneedling ugomba kwisiga sunscreen kuko ushobora kuzumva umeze nkaho uruhu ruri gushya.
✔️Ikindi ugomba kumenya microneedling ntabwo ari ukukujomba inshinge gusa hari nizindi bagukorera bita PRP binjiza ingredients mu ruhu bikagufasha ko ingredients nziza nka hyaluronic ko zinjira imbere muruhu.
Dusoza, ninde ukeneye microneedling?
Niba wifitiye uruhu rwiza rwose ntabwo ukeneye microneedling, niba kandi uruhu rwawe rufite ibibazo umu specialist ashobora kukureba akakubwira facial ukeneye. Irinde kwikorera treatment mu rugo hari abantu bafite ibibazo byuruhu kubera gukurikira trends babona kuma TikTok niba ubonye trends jya uyizana utwereke turebe niba ifite akamaro cg nyiri kuyikora yishakiraga views. Stay safe