Skincare tools zimaze kuba nyinshi hari ibiri electric, hari ni bisanzwe, hari ibyo kugira niba ukunda skincare hari nibindi bitari ngombwa. Reka tuvuge kuri jade roller cg gua sha
Umubiri wacu ubamo imitsi myinshi hari ivana amaraso ku mutima uyajyana mu mubiri hari nivana mu mubiri amaraso uyajyana ku mutima, ibyo no mumaso harimo imitsi nudutsi (capillaries, veins & blood vessels), ikindi iyo mitsi inatwara oxygen nibyo turya mubiri niyo mpamvu tugirwa inama yo gukora sport kuko iyo amaraso atembera neza numubiri uba umeze neza
Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma amaraso adatembera neza mu mubiri nko kurwara, kurya nabi,stress, indwara y’ umutima, imyanda mu mubiri… Ibyo bibazo byose biri no mubyangiza uruhu.
Mu maso naho hakenera massage kugira ngo amaraso, nibyo turya (nutrient) bitembere neza, ku massa mumaso bizanatuma na oxygen igera mu maso bitume carbon dioxide nubundi burozi busohoka muburyo bworoshye. Niba uruhu rwawe rutajya rusa neza nubwo ukoresha products nziza ukwiye gukangura imitsi yo mumaso.
Tugaruke kuri jade roller cg gua sha uko uyita kose ni igikoresho bakoresha massage gikomoka kuba china na korea kikaba gikozwe mwibuye bita jade hari nizikozwe muri quartz nazo ntakibazo ark quality matter.
Jade roller bavuga ko ari anti-aging (nta proof ihari ibyemeza) ark kuyikoresha bituma amaraso atembera neza mumaso , ikindi ifasha igihe wisize skincare products ugahita umassa bifasha izo products kwinjira muruhu zikagera kure.
Niba uri umuntu ukunda skincare uzibikeho kamwe