Itabi rimwe gusa ribamo chemicals 1000, habamo nicotine,carbon monoxide, tar, formaldehyde, benzene… muri izo chemicals 70 muri zo zitera cancer, zica ibihaha… Reka twivugire ibibi byarwo kuruhu
✔️ uburozi buba mwitabi butuma imitsi yawe ya maraso iba mito (vasoconstriction of blood vessels) bigatuma amaraso nibyo urya na oxygen bidatembera neza muruhu; ibi bigatuma ibitunga uruhu bigabanuka na cell turnover ikagabanuka.
✔️ nicotine nizindi chemicals ziba mwitabi zica collagen,( itabi ni irya kabiri ryica collagen nyuma yizuba) ibi bituma uruhu rwawe ruzana wrinkles vuba bikanatera uruhu gupfuba (dull skin)
✔️ itabi ryica amenyo,iminwa,amaso, inzara rikanatera skin discoloration.
✔️itabi rituma igisebe gitinda gukira,niba ufite ibiheri nabyo bitinda gukira kubera ko rituma cells turnover igabanuka (cells turn over ni uburyo cells zikorwa hakavuka inshya zisimbura izo twaridufite zimaze gusaza).
✔️Itabi ryongera free radicals bigatuma antioxidant ziba nke ubundi bikaza gutuma kurwara byoroha.
✔️itabi ritera cancer yobihaha na cancer yuruhu.
✔️itabi ritera dehydration (umubiri ukuma yewe nuruhu rukuma) rikanatuma intungamubiri zishira uzabibona abantu banywa itabi bakunze kuba bananutse bikabije, muruko kunanuka numusatsi urananuka (thin hair)
Inama nakugira niba uri nywa (you know hano ntitu judging lifestyle yumuntu) nubifate nko kukwibasira hano hari abantu bakunda gusoma ark niba uri kugerageza kurireka bikaba byara kunaniye iyo ni addiction ukwiye gushaka umu psychologist akagufasha. Ikindi wakora detox ugakura imyanda yose mu mubiri bishobora kugufata imyaka 2 bitewe nitabi wanyweye uko ringana.