Wrinkles/ iminkanyari ni iki? Wrinkles ni ukwizinga kw’ uruhu. Tugiye kureba niki gituma umuntu ukiri muto azana iminkanyari.
Guhera ku myaka 25 iyo uri gukura uruhu rwawe rugabanya gukora collagen, gukora amavuta na hyaluronic acid uruhu rwakoraga iba nke, nuruhu rutangira kunanuka, sibyo gusa nukuntu uruhu rwirinda indwara nabyo biragabanuka.
Ushobora kugira iminkanyari ukiri muto kubera kugabanuka kwa collagen, hyaluronic acid, na skin hydration.
Ibindi bitera wrinkles: izuba, kugabanuka kwa hydration, genetics, kugabanuka kwa vitamin c na e mu mubiri, inzoga, itabi, face movement nko kurakara cyane, hormonal imbalance kuko iri mu bigabanya ikorwa ryamavuta sometimes, gukoresha wrong ingredients nka gifura, products zirimo alcohol, too much Parabens…
Wakora iki ngo wirinde iminkanyari ukiri muto?
1. Sunscreen izuba rifite ubushobozi bwo kwinjira imbere muri layers zigize uruhu rikica collagen, ukwiye kwirinda izuba yewe niyo byaba mu mvura izuba riba rihari.
2.isige ibintu byongera hydration
3. Reka inzoga, itabi, unirinde no kuba muri environment zirimo umwanda (pollutants area)
4. Kora skincare neza ntiwibagirwe intoki, ibirenge, ijosi bibaye byiza naho uhasiga sunscreen
5. Genzura ingredients ukoresha ureke bar soap.
6. Niba ufite imyaka 40+ ukaba ufite wrinkles na fine lines jya gukoresha treatment nka Botox, filler (twazivuzeho) Botox ikuraho wrinkles mugihe filler bakwongera hyaluronic acid mu ruhu uruhu rukwongera rukamera nkurubhibushye.
7.Koresha supplement zizewe zongera collagen, vitamin c& vitamin e.