Collagen ni imwe muri protein iba mu mubiri wacu kukigero kiri hejuru ya 25%, iba mu magufa, uruhu, mu ngingo (joints), inzara, umusatsi, amenyo mbese hafi umubiri wose haba collagen.
Buri muntu agira collagen ark uko dukura igenda igabanuka nubwiza bwayo (quality) ikagabanuka. collagen zawe zishobora kugabanuka atari uko ukuze cyane ark bigaterwa nudukosa ugenda ukora tuvuge iyo ukubiswe nizuba umwanya munini, umubiri ukora enzymes yitwa metroxmetaliproteinesis zikarya collagen.
Collagen niyo ituma uruhu ruba rwiza ark collagen ziba mu ma cream burya ntakintu kinini zikorera uruhu kuko ziri too heavy byagorana ko zinjira muruhu kugira ngo zinjire muruhu byasaba gukoresha uburyo buhenze cyane kd rwose nta brands yapfa gutakaza ayo mafrw. collagen supplements cg ibyo kurya byongera collagen bifata amezi 3 kugira ngo zikore akazi ntuzitege ko zakuraho wrinkles mu gihe kiri munsi yicyo. collagen kd nanone kugira ngo zikore neza hari factors nyinshi zibitera harimo imyaka, health conditions, metabolism…
Nubwo collagen ari nziza ark too much collagen itera:
keloids scars ushobora kugira inkovu ibyimbye kuruhu igihe wakomeretse, cg ufite ibiheri, ushobora no kuzana keloids utakomeretse kubera kugira collagen nyinshi muruhu
Izindi ngaruka harimo scleroderma aho usanga umuntu afite uruhu rukomeye nko kuntoki urugero, mbese uruhu rwo ku ntoki rukamera nkaho rukuze cyane. Hari na systematic scleroderma igira ingaruka kuri circulation ya maraso, umutima, impyiko, umwijima nibindi bice by’ umubiri. Wikoresha collagen uko wiboneye, wiyigurira ahantu batazi ibyo bakora, ingano ya collagen ukeneye igendana nuko wowe umeze, ungana, nizindi factors baheraho baguha dose igikwiye.