Gukoresha set ifite ingredients imwe urugero ugasanga uri gukoresha cleanser, serum, toner, face cream, sunscreen byose ari ibya vitamin c, ntabwo ari byiza kuko uri gukoresha percentage nini ya ingredients imwe. Dore ingaruka zishobora kukubaho
✔️ uri kwilimita kuko ingredients ukoresha nimwe, ubwo uzabona results imwe cg ntubone nimwe bitewe nuko uruhu uri kuruha ingredients zisa nkaho zaremereye uruhu.
✔️ Uri gutuma ubushobozi bwa ingredients bwo gukora bugabanuka kuko hari ingredients uvanga bikoroha cyane ko products igira umumaro kurenza uko wayikoresha ari yonyine.
✔️Ibyago byo kuba watwikwa nizuba cg uruhu kuba sensitive kuri iyo ingredients nabyo biriyongera.
Muri make nubona set itari kukugwa neza utangire uvangavange urebe, set zose ntabwo ari mbi kuko hari izo bavanga ingredients, set turi kuvuga nizimwe usanga ingredients ziri mwisabune, ziri no muri serum kugera kuri sunscreen zose ari ingredients zimwe. Wigendana nibi trending byose utangiza skin barrier yawe.