Impumuro mbi nayo ni ikindi kibazo cyibasira mu kwaha, ubundi ibyuya ntabwo byagakwiye kunuka ark ibyuya byo mu kwaha kunuka kwabyo biterwa nuko mukwaha haba apocrine glands zifite amavuta, proteins… noneho bacteria ziri kuruhu kubera ubushyuhe… iyo zihuye cg ziriye amavuta, lipids ari mukwaha zihasiga umwanda witwa methylbutanoic acids niyo ituma habaho impumuro mbi mu kwaha cg mu birenge.
Indi mpamvu yo kunuka mukwaha iterwa nibyo urya, amazi make mu mubiri nisuku nke mu kwaha bibaye byiza wajya ukaraba mukwaha ukoresheje icyogesho/ blush bizagufasha kujya ukuraho dead skin cells/ imbyiro buri munsi
Ikindi wakorera mu kwaha ni ukuhasiga deodorant nijoro kuko nijoro ubushyuhe mu mubiri buba bwagabanutse bituma deodorant ikora neza cyane.
Izindi mpamvu zibasira mu kwaha harimo kwirabura, kuzana ibiheri mukwaha byatewe no kwogosha nabi ukoresheje urwembe rumwe burya ibyiza niba ukoresha inzembe wajya ukoresha jirete ziba ziriho inzembe 3 kuzamura naho urwembe rumwe ntabwo bikwiye (muri post zabanje twabivuzeho)
Uko wakwita kuruhu rwo mukwaha muri make:
1. Kora exfoliation ukureho imbyiro let say dead skin cells ushobora kwongera inshuro ukora exfoliation niba uruhu rwawe rutaba irritated.
2. Reka kuhasiga petroleum jelly cg amavuta ari comedogenic bishobora gutuma pores zo mukwaha ziziba.
3. hasiga lotion ziri oil free byaba byiza zitarimo fragrance/ibihumuza amavuta.
4. Wisangira numuntu deodorant niba ari zimwe bakuba mu kwaha. (Niyo yaba aruwo mwashakanye ntimukwiye gusangira deodorant mbese muba muvanga ama bacteri)
5. Imyenda igufashe mu kwaha yireke, ikindi niba uvuye sport hita woga ntusubiremo niyo myenda wakoranye sport utarayimesa.
6. Habaho Botox yo mu kwaha niba ibyuya kubi controla byaranze ( I am not sure ark Botox mu Rwanda yarahageze ikuraho ibyuya)
7. Kukijyanye no kwirabura, bifata umwanya kubikuraho koresha glycolic acid.