Topic zacu zabanje twavuze ibibi byo kumena ibiheri ark ni kubera iki tubirengaho tukabimena?
Kumena igiheri bizana dopamine kuburyo umara kukimena ukumva uguwe neza nejo ukongera gutyo gutyo.
Kumena ibiheri biterwa n’ uburwayi buri psychology
Excoriation disorder
Iyo ufite iyi disorder rwose ntushobora kwihanganira kutamena ibiheri,(iyi condition nanjye ndayifite), iyi disorder kandi hari ubwo izanana na stress, nindi yitwa ADHD (iyi ni disorder ugira ukumva wakora ibintu byose icya rimwe mbese ukumva waba umudozi,umunyamakuru, umuririmbyi,interior designer,umutetsi… byose ukabiba at the same time muze gusoma kuri google characteristics za ADHD)
Indi mpamvu itera kumena ibiheri harimo kurambirwa/ to be bored mbese ukaba uraho ntakintu cyo gukora ufite shaka ikintu cyo gukora wabyaza umusaruro.
Indi mpamvu harimo ya body dysmorphic disorder iyi disorder twayivuzeho ituma umuntu ahora yireba akabona ni mubi kd yibeshya.
Niba udafite izo condition twavuze rugure reka kumena ibiheri, niba uzifite rero shaka uko wivuza ganira na psychologist agufashe kurangiza iki kibazo
Wakora iki rero niba utabishobora kutamena ibiheri?
(Ariko simbabwiye ngo mujye mu bimena)
1. Oza intoki zawe neza, oza mu maso n’ amazi ya kazuyazi cg ukore face steaming nyuma yo kwoga mu maso ubundi ubone kumena ibiheri.
2. Isige antibiotics cg anticeptic kugira ngo urinde bacteria gukwirakwira ahandi ku ruhu bikaba impamvu yo kurwara ibindi biheri.
3. Hatwikire ukoresheje pimple patches ni udupapuro twabugenewe ushira ahantu hari igiheri.
4. Irinde kwisiga make up ahantu havuye igiheri mbese hakiri igisebe.
5. Irinde kwisiga retinol ahantu hakiri igisebe.
6. Kora skincare ukore uko ushoboye uruhu rube rufite hydration na moisture ihagije.
7. Zirikana ko uko byagenda kose ushobora kuhakura inkovu zirabura, ikibazo abantu bamena ibiheri bakunze kugira amara kumena igiheri akumva aguwe neza ark mu kandi kanya agahita agira stress y’ ukuntu kizamusigira inkovu iyo stress nayo ikabyara ibindi biheri.