Dermaplaning kwogosha imisatsi yo mu maso
Uruhu rwacu buri minsi 28 zirikora hakavaho cells zapfuye hakaza izindi nshya niyo mpamvu dukora exfoliation kugira ngo dukureho wa mwanda/ imbyiro biba biri hejuru yuruhu. Rero iyo dead skin cells utajya uzikuraho zinjira mu ruhu akaba ariho ukarwara ibiheri. Iriya misatsi iba iri mu maso nayo izitira amavuta kwinjira mu ruhu cg yakwijira hakinjira ducye cyane.
Dermaplaning ni ukwogosha uruhu ukuraho iriya misatsi cg ukuraho Dead skin cells, ikorwa rimwe mu kwezi. Ntushobora kugira glass skin utajya ukora dermaplaning; dermaplaning ushobora kuyikorera wowe ubwawe murugo ukoresheje inzembe zabugenewe zikora dermaplaning. Si byiza gusangira inzembe nundi muntu (ahantu ukorera facial ndabizi barayigukorera ark ni byiza kugira inzembe zawe)
Uburyo wakwikorera dermaplaning
1. Oza mu maso
2. Siga mu maso facial oil cg moisturizer yawe mbese mu maso habe horohereye utaza kwikata.
3. Tangira wogoshe udusatsi duto turi mu maso wogoshe werekera aho umusatsi ukura ujya nibyo byiza kugira ngo utazana ingrown hair.
4. Oza mu maso wisige amavuta yawe, iminsi itatu ukoze dermaplaning irinde kwisiga active ingredients nka retinol cg glycolic acid.
5. Wikora exfoliation, dermaplaning yonyine irahagije, ikindi irinde gukora dermaplaning ufite ibiheri banza ubivure.
Thank you so much ❤️🙏