Hirsutism ni condition ituma umugore amera ubwanwa, imisatsi yo mu gatuza… Imisatsi yakabaye ari iya bagabo. Bavuga ko ufite ino condition iyo utarageza hagati y’imyaka 35-40 ukaba umera imisatsi myinshi bitari udusatsi tubaritse kd ikaba ari imisatsi wogosha ejo ikongera ikagaruka.
Impamvu za hirsutism
1. Genetics
Hari igihe hirsutism iba ari iyo mu muryango, biranagoye ko yavurwa.
2. Hormonal imbalance, bishobora guterwa no kugira PCOS, kugira endogen nyinshi, family planning, irregular periods…
3. Imiti nama supplement, imiti uri kunywa nkiyongera umubiri, steroids… Niba hari imiti uri kunywa ukabona ubwoya bwabaye bwinshi ganira na muganga wawe.
4. Hari na hirsutism idafite impamvu ukaba hormones zawe zimeze neza, ark zikaza.
Wakora iki niba ufite hirsutism
1. Checking hormones zawe niba arizo bazaguha imiti yo kuzi balancing.
2. Kwogosha cg waxing ibi bikuraho iyo misatsi mu gihe gito ukazagaruka nyuma.
3. Koresha facial nka laser hair removal batwika iyo misatsi aho ituruka ubundi ntizongere kumera (babikora mugihe runaka ushobora gukora session 1 cg zikagera ku 10 kugeza bishize)
4. Electrolysis hano naho batwika iyo misatsi niyongere kugaruka.
5. Hari hirsutism iterwa nuko wiyumva mbese kuba ufite dysmophic disorder (kwireba ukabona utari mwiza), kwiyumva ko utari umugore wuzuye, kutigirira confidence, low self-esteem kd bishobora gutangira uri umwana muto ukaba mukuru bikikurimo (njye nkunda kubwira umukobwa wanjye ko ari mwiza, ko akunzwe, ko afite imisatsi myiza nashake aziyemere hhh bizagorana ko society imubeshya ibindi bitari ibyo namubwiye) niba ufite ikibazo cyo kwiyumva ko utari icyuki wowe ukwiye kwegera aba psychologist bakagufasha guhindura imyumvire, nta muntu numwe udafite ikintu cyiza ku mubiri we, ushobora kugira mu kanwa heza kuburyo useka tukarangara, ushobora kugira amaso manini cg mato y’umweru, ushobora kugira ibitsike bidasaba kubyepiya ngo bigire gahunda…
Ikindi nakwongeraho koresha ziriya treatment ahantu hizewe ibaze gukoresha ahantu hahendutse bakagusigira hyperpigmentation ukazishyura andi menshi yo kugira ngo bagukurireho amabara wasigaranye ku ruhu