1. Inch imwe y’uruhu rwawe igizwe na million 19 za cells. Muri izo cells harimo ibihumbi 60 melanocytes zikora melanin ziha uruhu rwacu ibara (abantu bose bagira melanocytes uretse abavukanye ubumuga bw’uruhu/albinism), izindi cells ziganje ni keratinocytes akaba ariho haba basal na squamous cells (iyi basal na squamous zombi skin cancer ikunze kuhazamukira), ikindi square inch imwe y’uruhu igira glands zikora ibyuya 300, ikagura udutsi 20 tuzengurutsa amaraso hamwe na nerves zirenga 1000.
2. Kuruhu rwawe buri munota umwe hapfa cells ibihumbi 30; dead skin cells kuruhu rwawe ziba zihari ark nubwo utazibona kd bifata ukwezi kugira ngo izindi nshya zakozwe zigere kuruhu rwawe, ku bakuze tuvuge abafite imyaka 60 kuzamura cells nshya zigera kuruhu rwabo mu byumweru 6 cg amezi 2 gs ushobora kwihutisha ikorwa rya cells nshya ukoresha amavuta, serum,cleanser na toner zirimo retinol, AHA nka glycolic acid,… Izo products zituma uruhu rwegerana mbese ukamera nkaho kole ziri kurwunga (abantu mukoresha ino cleanser yacu nshya mwarakize irimo 3% glycolic acid) Ikindi abakuze bagira dead skin cells nyinshi niyo mpamvu uzajya ubona bafite dull skin ushobora gukoresha exfoliating toner ukuraho izo dead skin cells. (Vuba ndatangira kwita kuruhu rwabakuze kuko nanjye ndi gusatira imyaka 30)
3. Uruhu rwacu rwose rugizwe nudutsi duto ibihumbi 11 tuzengurutsa amaraso, nutrient ziva mubyo turya hamwe na oxygen ku ruhu rwawe bigatuma imyanda igabanuka mu ruhu bikanatuma ubushyuhe bw’uruhu rwawe buba kugipimo gikwiye kubera uba ubona oxygen ihagije, iyo amaraso atembera neza ntakabuza uba ufite uruhu rwiza, niyo hakonje uri hanze uruhu rwishakamo uko rutuma udakonja. Imana uburyo yaturemye biratangaje.
4. Uruhu rwawe rugize hagati ya 10% – 15% by’ ibiro byawe. Ni ukuvuga ibiro byawe byose hamwe 10 kuri 15% ni ibiro by’uruhu rwawe n’ ibirugize (amazi, amavuta, hair follicles, collagen, living cells na Dead skin cells, ibitunga uruhu, udutsi…)
5. Uruhu rwawe rurahinduka bitewe naho amasaha ageze. Iyo turi ku manywa uruhu rwawe ruba ruri muri protective mode rukurinda UVA, UVB, amavumbi,free radicals,… Mu gihe iyo ari nijoro ruba ruri muri constructive mode, nibwo uruhu rwacu rurema izindi cells nshya nubwo zikorwa ark nijoro ninabwo chance y’uruhu yo gutakaza amazi/water loss iba ari nini niyo mpamvu uba ukwiye kwisiga night cream. (soma posts yacu ivuga kuri skin care routine twabivuzeho)
6. Uruhu rwawe rugira amarangamutima, uruhu rwawe rufite udutsi duto tuba hafi naho imisatsi yo kuruhu rwawe iba; uzarebe iyo wikanze cg ufite ubwoba ukuntu uhita ushesha urumeza/goosebumps, iyo hari ikintu kigukozeho ako kanya uruhu ruhita rwohereza signal ku bwonko, niyo ufite stress ushobora kurwara indwara z’uruhu nka psoriasis,ibiheri… Nanone ushobora kwikanga ako kanya ugahita ubira ibyuya byinshi.
7. Uruhu rwo hejuru/skin barrier ntirupfa kwinjirwamo nibyo twisiga cg bacteria mu buryo bworoshye; uruhu rwo hejuru rugira uruhare mu kuturinda imyanda rukanabika moisture mu ruhu rwacu, ibyo twisiga nabyo ni gake cyane byinjira mu ruhu. Ukwiye kwirinda kwangiza runo ruhu rwo hejuru tubonesha amaso kuko iyo rwangiritse birangira uhuye na bacteri zangiza uruhu.
8. Uruhu rwawe rugira metabolism, metabolism yuruhu itandukanye nimwe isanzwe y’umubiri, uruhu rwigitemo uburyo rucontrola ikorwa niyangirika rya collagen, Uko ugenda ukura ninako ubushobozi bwo gukora collagen bugabanuka, ikorwa rya cells nshya nazo zikagabanuka nuburyo uruhu rukweduka birahinduka.
9. Uruhu rwawe rufite microbiome, uruhu rwacu rufite bacteria, virus… Zifasha muguhangana nama infection, indwara byatera uruhu rwacu; abashakashatsi bari gushaka uburyo utwo tunyabuzima badukoresha mu kuvura indwara nka eczema, ibiheri nizindi ndwara hamwe na cancer y’uruhu.
Impinduka ziba kuruhu rwawe hari ikintu ziba zishatse kuvuga hari igihe wirabura kwijosi ukazana nudusununu bikaba ari ikimenyetso cyuko wenda kurwara diabetes (nyura posts zacu twigeze kubivugaho). Ikindi kuryama ni ingenzi cyane ku ruhu.