Vitamins ni ingenzi cyane mu guha ubuzima bwiza uruhu rwacu harimo gutuma uruhu rusa neza, rworoha, zimwe muri vitamins zisana uruhu, zitanga hydration; kuzisiga ni ukugira ngo twunguke birushijeho kuko nubundi ziriya vitamins tuba twaziriye. Reka turebe vitamin ukeneye:
Vitamin A
Vitamin A niyo retinol iyi ni antiaging nziza cyane kandi iri muzifasha mwikorwa rya cells nshya (cells turnover), retinol ikiza ibiheri bimwe byananira (stubborn acne), ikuraho amabara kuruhu, yongera collagen, umuntu ukoresha retinol nshobora kumureba nka mumenya aba afite uruhu rworoshye kd runyerera (glass skin); gusa retinol iyo ukiyitangira akenshi ibanza kukugwa nabi, kugabanya irritation ukoresha uburyo bwitwa sandwich method uyisiga (twabuvuzeho nyura kuri post zabanje). Guhera ku myaka 25 wayikoresha ark ufite imyaka 30+ retinol ni ITEGEKO
Vitamin B
Vitamin B harimo ubwoko bwinshi reka tuvuge kuri B3, B5 na B9.
Vitamin B3
Vitamin B3 ni niacinamide yongera ubudahangarwa ifasha mu kukurinda imyanda idukikije nk’ivumbi, air pollution… niacinamide ifasha mukurinda uruhu irritation bibaye byiza niba utangiye gukoresha retinol yikoreshanye na niacinamide, ira brightening ikuraho hyperpigmentation, ikindi ifasha mu kugabanya amavuta ku ruhu.
Vitamin B5
Ifasha guturisha uruhu no kurusana(sooth &repair), vitamin B5 ni humectant yongera hydration.
Vitamin B9
Iyi ni folic acid ifasha mu kugabanya ibimenyetso byo gusaza kw’uruhu ifasha no mwikorwa rya collagen.
Vitamin c
Vitamin c ni antioxidant,njye sinshobora kubura kwisiga vitamin c serum ku manywa, sunscreen na vitamin c birakorana cyaaaneee iyo bihuye bikurinda izuba kukigero cyo hejuru, vitamin c serum ikurinda Free radicals, vitamin c ifasha mu gukuraho hyperpigmentation, ifasha mu gukesha uruhu/ brightening uruhu rugasa hose, vitamin c ni antiaging ifasha no mwikorwa rya collagen,yongera hydration…