Kwirabura impande za bikini areas (mbiburiye ikinyarwanda kiyubashye)
Kwirabura down there hagati y’amaguru biterwa cyane cyane nakuriya gukubanaho kw’amatako cyagihe uri kugenda; abantu banini hasi bari kumva ibyo ndi kuvuga. Niba ugenda hagati amatako yikuba ugomba gukora kuburyo ibi birekera kukubaho nko kureka kwambara jeans zigufashe ukiyambarira izitagufashe, ushobora kurara nijoro wambaye imyenda itagufashe, niba ari umubyibuho wugabanye (niba ushaka kuwugabanya unyandikire inbox)
Ikindi gitera kwirabura down there ni hormonal imbalance ugasanga buruko ugiye kujya period urazana ibiheri down there, izindi mpamvu harimo kugira stress iri kurwego rwo hejuru,kunanirwa,mood swings, kugabanya ibiro kuburyo bukabije ugasanga mu cyumweru kimwe ukuyeho ibiro 10 no kwiyongera kwibiro nabyo ni yindi mpamvu.
Indi mpamvu ni ukutahakorera skincare narababwiye ko ushobora kwisiga serum zino ukoresha mu maso down there iyo utahitayeho uruhu rwaho ruba dehydrated ugasanga harasa nabi pe. Indi mpamvu ni ukutaha scrubbing ngo ukoreshe body scrub ukuraho dead skin cells/imbyiro…izindi mpamvu harimo kudatuma hahumeka ugasanga wambaye bitewe nimyenda yimbere wambara,ikindi uburyo wogoshamo ibi twarabivuze rwose hari abantu batazi kwogosha bogosha bakitera ibiheri bikazakira bisiga hyperpigmentation, discoloration nyura post zacu zabanje wige uko bogosha.
Niba ufite hyperpigmentation down there reba icyo wakora:
1. Menya ni iki kibitera ugikoreho akazi.
2. Ukeneye antioxidant na supplement zigufasha guhangana na hyperpigmentation nka supplement za vitamin c (impamvu nakunda kubarangira supplement nuko iyo uzinyweye nabi zigutera uburwayi)
3. Skincare nshuti down there hakeneye hydration, products zagenewe hariya hepfo (yoni products) zirahenda gs agaserum cg sheet mask wazikoresha kd ukagira uruhu rworoshye rusa nkahandi.